Rwanda: Charles Bandora yakatiwe imyaka 30

Igihe hakorwaga jenoside mu Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Igihe hakorwaga jenoside mu Rwanda

Urukiko rukuru rwa Kigali rumaze guhanisha igifungo cy’imyaka 30 uwitwa Charles Bandora kubera uruhare rwemeje ko yagize muri genocide mu gace ka Bugesera .

Urukiko ruvuga ko ibyaha birimo kuba icyitso cy’abakora Genocide bikomeye bikaba byagombaga guhanishwa igifungo cya burundu.

Cyakora umucamanza yavuze ko bandora yitwaye neza mu gihe cy’urubanza ndetse ngo akaba atararuhije urukiko byamuhaye kugabanyirizwa ibihano .

Nubwo yahawe igihano urukiko ruvuga ko giciye bugufi Bandora yatangaje ko agiye kukijuririra ..

Mu gihe kigera ku masaha 2 hasomwa imyanzuro y’urubanza ,Charles Bandora yakurikiraga atuje icyaje kurangira kibaye imyaka 30 yigifungo .

Ubwo yari amaze gusomerwa ntigeze agaragaza amarangamutima ku maso .

Gusa ubwo umucamanza yari amaze kumumenyesha igihano akatiwe yahise azamura akaboko abwira urukiko ko ajuririye igihano rumuhaye .

Ku ruhande rw’itsinda rimwunganira ho birinze kugira byinshi bavuga ku cyemezo cy’umucamanza .

Uruhande rw’ubbushinjacyaha rwari rwasAbye ko Bandora yahanishwa igifungo cya burundu ruvuga ko ibyaha bumukurikiranyeho biremereye cyane .

Mbere y’umwaka wa 94 ,Charles Bandora yari umucuruzi ukomeye mu karere ka Bugesera ndetse akaba n’umwe mu bayobozi b’ishyaka MRND ryari ku butegetsi.

Ubushinjacyaha buvuga ko yitwaje iri jambo yari afite agashioshikariza abahutu kurimbura abatutsi .