US: Igitero ku biro by'igipolisi i Dallas

Igitero ku gipolisi i Dallas Uwufise ububasha kw’isanamu Other
Image caption Igitero ku gipolisi i Dallas

Hari igitero cyagabwe ku biro bikuru by'igipolisi mu mujyi wa Dallas muri Amerika bituma ibintu bihagarara amasaha menshi. Umugabo warutwaye imodoka ya van yagonze imodoka y'igipolisi mbere yo kurasa abapolisi.

Nyuma yo gukurikirwa n'imodoka, abapolisi ba mudahusha barashe mu kirahure cy'iyo modoka yaratwaye maze baramuhamya.

Umukuru w'igipolisi cy'i Dallas, David Brown yavuze ko uwo mugabo yari yabanje guhamagara igipolisi arivuga ababwira ko imodoka ya van afite irimo ibisasu.

Ubu igipolisi kiri gukoresha ibyuma bya robo kugirango barebe ko baturitsa ibyo bisasu.

Ibyo byuma byemeje ko uwo mugabo yapfuye kandi ko mu modoka ye harimo ibisasu 2.

Bwana Brown yavuze ko ntawuramenya neza impamvu uwo mugabo yagabye icyo gitero ariko ko atari umuterabwoba.