ONU irasaba ko impunzi zarushaho gufashwa

Umukuru wa HCR, Antonio Guterres, arasaba ko impunzi zarushaho kwitabwaho. Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Umukuru wa HCR, Antonio Guterres, arasaba ko impunzi zarushaho kwitabwaho

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe impunzi ku isi, umukuru w'Ishami rya ONU rishinzwe impunzi - HCR - yasabye amahanga kurushaho gufasha abantu bavanywe mu byabo n'intambara cyangwa kubera gutotezwa.

Antonio Guterres ibyo yabivuze amaze gusura inkambi z'impunzi ziri ku mupaka wa Turikiya na Syria.

Yavuze kandi ko amahanga yagombye kwifatanya n'ibihugu byafunguye amarembo bikakira impunzi zibarirwa mu bihumbi.

Izo nkambi yasuye ziri mu ntara ya Mardin mu majyepfo y'igihugu cya Turikiya.

Zibamo impunzi zirenga ibihumbi bibiri z'abanya Irak bo mu bwoko bw'aba Yazid n'abanya Syria ibihumbi bitatu.