Umwongereza mu barwanyi ba Al Shabaab

Thomas Evans yahinduye izina yitwa Abdul Hakim. Uwufise ububasha kw’isanamu INS News agency
Image caption Thomas Evans yahinduye izina yitwa Abdul Hakim.

BBC yamenye ko umwongereza wishwe arimo kurwanira umutwe wa Al Shabaab muri Kenya yari yungirije uwari uyoboye abarwanyi bo mu itsinda yarimo.

Thomas Evans, wari ufite imyaka 25, ukomoka mu karere ka Buckinghamshire mu Bwongereza, yishwe igihe haburizwagwamo igitero cya al Shabaab ku gisirikare.

Ubu noneho igipolisi kiravuga ko ariwe wafataga amafoto y'uwo mutwe ngo ku buryo yakomeje gufotora muri icyo gitero kugeza yishwe.

Icyo gihe inzego zishinzwe umutekano za Kenya zishe abagabo bitwaje imbunda 11 naho abasirikare babiri bagwa muri icyo gitero cyagabwe hafi n'umupaka wa Somalia.

Igipolisi cyemeza ko Thomas Evans - wafashe izina rya Abdul Hakim akimara kuba umuyisilamu - yari yungirije uwari uyoboye umutwe yari arimo igihe icyo gitero cyabaga.

Mu majwi yafashwe, uyu mugabo yumvikana asa nusakuza aha amategeko abarwanyi bakiri bato akoresheje iradiyo.