Amerika irashaka 7 bayoboraga FIFA

Abashakishwa Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abashakishwa

Amerika yasabye Ubuswisi koyoherereza abahoze ari abayobozi 7 ba FIFA bafashwe mu kwezi kwa gatanu mu iperereza rijyana no kurya ruswa bivugwa mu buyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi.

Abashinzwe ubucamanza mu Buswisi bavuze ko polisi ibishinzwe izumva icyo abo bantu 7 bavuga kuri icyo cyifuzo cy'Amerika.

Bazahabwa iminsi 14 yo gusubiza kuri icyo cyifuzo.

Bafashwe kubera ko bakekwa ko bariye ruswa y'amadolari abarirwa muri za miliyoni.

Mu abafashwe,harimo Jeffrey Webb, wigeze kuba visi-perezida wa FIFA, wigeze kuba kandi perezida wa CONCACAF