Umuyobozi wa IS yiciwe muri Afuganisitani

Image caption Saeed Hafiz, umuyobozi wa IS wiciwe mu burasirazuba bwa Afuganisitani

Abategetsi mu burasirazuba bwa Afuganisitani baravuga ko umuyobozi w’umutwe w’abarwani ba Islamic State mu gace, yishwe n’ibisasu bya drone byarashwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bavuga ko Hafiz Saeed yari mu bandi barwanyi 30 bapfiriye mu gitero mu ntara ya Nangarhar.

Ibiro ntaramakuru mu Bufaransa, ‘Agence France Press’, biravuga koabayobozi bakomeye ba IS bemeje urupfu rw’abo barwanyi.

Urwego rw’ubutasi rwa Afuganisitani rwavuze ko rwahaye amakuru Amerika mu gufasha kuyobora igitero.

Saeed ni umuyobozi wa gatatu w’umutwe w’abarwanyi ba Islamic State wiciwe muri Afuganisitani mu gihe cy’icyumweru gishize.