Ubugereki bwemerewe ingoboka

Uwufise ububasha kw’isanamu epa
Image caption Minisitiri w'intebe w'Ubugereki, Alexis Tsipras.

Abayobozi b’agace ka Euro bemeranyijwe ku buryo busesuye, guha Ubugereki ingoboka ya gatatu, nyuma y’urusobe rw’ibiganiro i Buruseli.

Perezida w’Akanama k’Ubumwe bw’Uburayi, Donald Tusk, yavuze ko ubu noneho ibintu biri mu buryo ku mpinduka zishimitse no guha inkunga Ubugereki.

Atene (Athens) izagomba gushyira mu bikorwa izamuka ry’imisoro, gukata imperekeza, impinduka ku mategeko y’akazi no kugira ikigega gishinzwe kwishyura umwenda.

Nyuma y’ibyo, ingoboka ya miliyari zigera kuri mirongo icyenda n’eshanu z’amadolari (USD 95,000,000) zizatangwa mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Minisitir w’intebe, Alesis Tsipras yavuze ko Ubugereki bwarwanye intambara nziza kugeza ku mpera ariko ko ubu bugomba gufata ibyemezo bikomeye.