Guhindura itegekonshinga mu Rwanda

Image caption Abadepite, abayobozi n'abaturage basanzwe bari mu nteko ku bwinshi.

Imitwe yombi y'inteko ishingamategeko mu Rwanda yemeje ko ishyigikiye ibyifuzo by'abaturage basaba ko umubare wa manda wakurwa mu itegeko nshinga. Bityo Perezida Kagame akemererwa kongera kwiyamamaza.

Ingingo isabirwa guhindurwa cyane ni iya 101 ivuga ko umukuru w'igihugu adashobora kurenza manda ebyiri z’imyaka irindwi buri kiciro.

Uyu ni vice -President w'inteko ishingamategeko amurikira bagenzi be impamvu abanditse bagaragaje .

Nyuma yo kumurikirwa icyegeranyo cy'ubusabe bwa rubanda, abadepite na bo bavuze ko bashyigikiye ibyifuzo by'abaturage kandi ko ikibazo kigomba kuvanwa mu nzira bidatinze .

Image caption Abaturage bazindukiye ku nteko ishinga amategeko mu Rwanda kumva ibiganiro ku ihindurwa ry'itegekonshinga

Imvugo y'aba badepite ntaho itandukaniye n'iy'abaturage, basaba ihindurwa ry'itegeko nshinga. Bivuze ko aho bigeze nta cyabuza iri tegeko guhinduka.

Abaturage babarirwa mu majana menshi bari bazindukiye ku nteko ishinga amategeko, gukurikira ibiganiro by’abadepite n’abasenateri byabereye icyarimwe, ku nsanganyamatsiko yo guhindura itegeko nshinga.

Nyuma y’uko imitwe yombi yemeje ko ishyigikiye ihinduka ry’itegekonshinga, hanemejwe ko abadepite n’abasenateri bazajya mu baturage gukusanya ibitecyerezo bizareba no ku zindi ngingo zahindurwa.

Ibi bizakorwa mbere y’umushinga w’itegeko uzatorwa n’imitwe yombi ku majwi angana na bitatu bya kane (3/4) muri buri mutwe, nyuma hakurikire referandumu.