Abapfiriye mu mpanuka ya MH17 bibutswe

Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Hashize umwaka indege ya Maleziya MH17 ihanuwe mu kirere

Umwe mu mihango yo kwibuka ihanurwa ry’indege ya Maleziya nyuma y’umwaka umwe, yahanuriwe mu kirere cy’uburasirazuba bwa Ukraine uri kubera mu Buholandi.

Benshi mu bantu bagera kuri 300 bapfuye bari mu ndege ya MH17 bari bafite ubwenegihugu bw’Ubuholandi.

Hari n’undi muhango wabereye muri Ukraine mu murenge uri hafi y’aho indege yahanukiye. Wakurikiwe n’urugendo rw’abaturage bakoreye ahabereye impanuka.

Perezida wa Ukraine, Petro Poroshenko, ashinja inyeshyamba zishyigikiwe n’u Burusiya, kuba ari bo bahanuye indege, kandi yasabye LONI gucira urubanza ababifitemo uruhare.

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yamaganye icyo gitecyerezo.