FIFA igiye kuvugururwa

Sepp Blatter yavuze ko FIFA igiye kuvugururwa. Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Sepp Blatter yavuze ko FIFA igiye kuvugururwa.

Umukuru w'ishyirahamwe mpuzamahanga ry'umupira w'amaguru ku isi - Sepp Blatter - yatangaje ko hagiye kuba amavugurura mu buryo urwo rwego rukora.

Muri kino gihe FIFA ishinjwa ibyaha bya ruswa. Bwana Blatter yavuze ko ayo mavugurura azaba arimo igihe abayobozi bo hejuru ba FIFA bagomba kutarenza ku myanya barimo.

Mbere yaho, ikiganiro n'abanyamakuru cya Sepp Blatter cyarogowe gato n'umwongereza ukora akazi ko gusetsa wajugunye amafaranga y'amiganano hejuru y'umutwe wa Blatter warebanaga uburakari.

FIFA izatora umukuru wayo mushya mu kwezi kwa kabiri k'umwaka utaha.