Laos irashinjwa gukinisha abanyafurika bakiri abana

Amategeko ya FIFA ntiyemerera abakinnyi bari munsi y'imyaka 18 gukina hanze.
Image caption Amategeko ya FIFA ntiyemerera abakinnyi bari munsi y'imyaka 18 gukina hanze y'igihugu cyabo.

BBC yamenye ko abakinnyi bato b'abanyafurika bamwe bafite imyaka 14 barimo kwoherezwa mu buryo butemewe n'amategeko muri Laos aho basinyishwa ku ngufu amasezerano y'akazi.

Abakinnyi b'abanyafurika bakiri mu rugero rw'abana baracyakinira ikipe yo muri Laos yitwa Champasak United nyuma kwinjiza mu gihugu abakinnyi 23 b'abana ibavanye muri Afurika y'uburengerazuba.

Maze ikabashyira mu ishuri ry'umupira w'amaguru ritemewe n'amategeko mu kwezi kwa kabiri.

Amategeko y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi - FIFA - abuza abakinnyi bari mu nsi y'imyaka 18 kujya gukinira amakipe yo hanze y'igihugu cyabo cyangwa kujya ikigo kigisha iby'umupira w'amaguru cyo mu mahanga.

Iyi kipe - ifite ikicaro mu mujyi wa Pakse - ivuga ko nta tegeko yishe.

Umuvugizi wa FIFA yavuze ko yatangiye kuvugana n'amashyirahamwe anyuranye y'umupira w'amaguru muri gahunda yo gushaka amakuru kugirango irebe uko icyo kibazo kimeze ngo maze irengere inyungu z'abana.

Biravugwa ko ikipe ya Champasak United - ivutse vuba ikaba inakina mu kiciro cya mbere - ifite umugambi wo kungukira mu gucuruza abo bakinnyi mu gihe kiri imbere.