Abasokoza imisatsi baremanywe ngo bariyongera

Muri Afurika ku bagore n’abakobwa kwitaho imisatsi bifite umwanya ukomeye mu buzima bwabo.

Aho ujya hose no mu bice birangwamo ubukene ntihabura umuntu usanga atunganya imisatsi yaba kudefiriza, gusuka, kwambara perruque n’ibindi.

Hari n’abaha imisatsi yabo andi mabara cyangwa bakayongera abandi bakagira iy’imiterano.

Hari ariko abagore n'abakobwa bashima gusokoza imisatsi baremanywe gusa.

Kandi ngo umubare wabo uragenda wiyongera. Henshi muri Africa ngo bisa n'uko byahoze kera.

Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Fify Loewen avuga imisatsi kamere igirirwa isuku igasa neza.

Nko muri Botswana umugore ukora akazi ko gufotora Fify Loewen nyuma yo gufata icyemezo cyo kugumana umusatsi we kamere yatangiye kubaza abandi icyo batekereza ku misatsi y’abirabura itashyizwemo ayo ma produits.

Umukinnyi w’amafilime Lupta Nyongo nawe yiyemereye ko yumva ameze neza kuva aho aretse umusatsi we ntihagire ibyo yongera kuwushyiramo.

Fify Loewen avuga ko hari abantu benshi babona abafite imisatsi kamere bakavuga ngo ntibayitaho. We avuga ko ataribyo ngo kuko bene iyo misatsi ishobora kugirirwa isuku kandi igasa neza.

Mu Burundi, bamwe mu bagore babwiye BBC ko bafashe icyo cyemezo kubera ko amavuta n’ibindi bashyiragamo ngo byabononeraga imisatsi cyangwa se ngo bikabatwika mu mutwe abandi n’abo ngo bashaka kugumana imico ya ba nyirakuru.

Hari n’abavuze ko biborohera kwoga mu mutwe.