Uburayi 'bwagombye kwanga' igikombe cy'isi mu Burusiya

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Imikino y'igikombe cy'isi cya 2018 izabera mu Burusiya

Uwahoze akuriye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza, Lord Triesman, yavuze ko amakipe yo mu Burayi “yagombye gukaza ikibazo” cyo kwanga kwitabira imikino y’igikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya.

Yavuze ku buryo bw’inzira yateje impagarara yatumye u Burusiya butsinda tombora yo kwakira iyi mikino ndetse n’ibibazo by’ivangura rishingiye ku ruhu mu mupira w’u Burusiya.

Tombora ya FIFA yo guha u Burusiya na Katari kwakira amarushanwa y’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2018 na 2022, iracyakorwaho iperereza rya ruswa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Busuwisi.

Triesman yagize ati : “ Ntibishoboka gukora iperereza ku buryo byagenze kubera ko za mudasobwa zarashwanyagujwe, impapuro zaraciwe,kandi nta muntu uzashobora kumenya icyabaye nyabyo, mu ipiganwa ry’u Burusiya”.

Yabivuze mbere ya tombora yo kuri uyu wa gatandatu y’uko amakipe azahura muri 2018.

Ingingo y’ivangura rishingiye ku ruhu muri iki gihugu yagiye yibanzweho na noneigihe umukinnyi w’ikipe ya FC Ufa, Emmanuel Frimpong, yahabwaga ikarita itukura, nyuma y’uko agerageje kwirwanaho akorerewe ivangura mu mukino wabahuzaga na Spartak.

Lord Triesman yagize ati: “Ntekereza ko ari ikibazo cy’ingenzi. Igitecyerezo cy’uko ushobora kugira igihugu aho bisanzwe ko abantu bazomera umukinnyi ku buryo bubabaje kubera ko ari umwirabura, ntibyagombye kuba mu isi yacu.”