Turukiya yagabye ibitero ku mutwe wa PKK

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Turikiya yagabye ibitero byo mu kirere ku birindiro bya PKK muri Iraki

Turukiya iri kugaba ibindi bitero byo mu kirere ku birindiro by’abarwanyi b’umutwe w’aba kurude wa PKK muri Iraki.

Ibitero byatangiye mu gicuku cy’ijoro ryacyeye, ni ibya mbere kuva hajyaho amasezerano y’amahoro yatanze agahenge ku mirwano mu mwaka wa 2013.

PKK yavuze ko aya masezerano ntacyo akivuze.

Minisitiri w’intebe wa Turukiya, Ahmet Davutoglu, yavuze ko abantu bakabakaba 600 bafitanye isano na PKK n’umutwe wa IS batawe muri yombi mu gihe cy’amasaha 24 ashize.

Yatangaje ko kandi indege z’intambara za Turukiya zateye ibirindiro bya IS muri Siriya.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Melvut Cavusoglu, yavuze ko ibibaya biri mu majyaruguru ya Siriya byirukanwamo IS bikaba nyabagendwa mu mutekano.