Loni izohereza intumwa zayo mu Burundi

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Ivan Simonovic

Akanama k’umutekano mu Muryango w’Abibumbye kemeje umugambi wo kohereza mu Burundi, itsinda ry’intumwa mu rwego rwo hejuru mu maguru mashya.

Nk'uko LONI ibivuga, ngo ibintu mu Burundi biragenda birushaho kumera nabi cyane. Ngo abantu batandatu bakomeye mu nzego za politike bo mu ishyaka riri ku butegetsi, bamaze kwicwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa. Ibi kandi ngo byakurikiye intsinzi ya Perezida Pierre Nkurunziza mu matora y'umukuru w'igihihugu. Icyemezo cye cyo kongera kwiyamamaza cyateje imvururu zamaze amezi, hamwe n'imyigaragambyo yaranzwemo ubwicanyi.

Umuyobozi wungirije ukorana bya hafi n'umunyamabanga mukuru wa LONI mu rwego rw’uburenganzira bwa kiremwa muntu, yabwiye BBC ko ibibera mu Burundi biteye inkeke.

yagize ati: “Iyo umutegetsi mukuru mu nzego z’umutekano, Jenerali Adolphe Nshimiyimana yishwe, ndetse n’uharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu, Pierre Claver Mbonimpa agakomerekera mu gukorwa cyo kugerageza kumwica bigagaragara neza ko ibintu biri kuzamba cyane.”

Bwana Simonovic kandi yavuze ko hari n’ubundi bwicanyi bukomeje kwiyongera. Avuga ko kuva ikibazo cy’amatora cyatangira, bagaragaje abantu 94 bishwe n’abandi bagera kuri 600 batawe muri yombi. Bamwe muri bo, ku buryo bunyuranye n’amategeko. Bwana Simonovic avuga ko umubare nyawo ushobora kuba uri hejuru kubera ubushobozi bucye bwo kugera mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu.

Ariko yatangaje ko afite icyizere ko ibintu byasubira mu buryo. Agasaba abategetsi gusubira mu biganiro.

Ibindi kuri iyi nkuru