Ifaranga ry’ U Bushinwa ryongeye kugwa

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Ifaranga ry' u Bushinwa, Yuan, ryataye agaciro ugereranyije n'idolari

Banki Nkuru y’u Bushinwa yongeye gukata ikigero cy’ivunjisha ku ifaranga ry’igihugu, ryitwa Yuan, umunsi umwe nyuma yo guta agaciro ku buryo bukomeye ku wa Kabiri, ku kigero cya 1.9%.

Icyemezo cyateye impungenge mu masoko ya Aziya, ariko banki yashatse gucubya ubwoba, ivuga ko ibi Atari intangiriro y’izahara ry’ifaranga, ku buryo buzahoraho.

Ku wa Gatatu, iyuan ryaguye kuri 1%, byateye igwa ry’iminsi ibiri yikurikiranyije, rijya munsi y’idorali mu gihe cy’imyaka irenga makumyabiri.

Imibare yasohowe mu mpera z’icyumweru yerekanye ko ibijyanwa hanze bivuye mu Bushinwa byaguye ku kigero kirenga 8% mu kwezi kwa Karindwi, byongera impungenge ko ubukungu bwa kabiri bukomeye ku isi bwaba buri kugwa.

Hari ibindi bimenyetso by’izahara ku wa Gatatu, igihe imibare yerekanye ko umusaruro w’inganda mu kwezi kwa Karindwi wiyongereye kuri 6% ugereranyije n’umwaka wabanye.

Iri zamuka ryabaye rito ugereranyije n’ibyari byitezwe kandi ryari munsi ya 6.8% yabonetse mu kwezi kwa Gatandatu.