Ibigiye gukurikira mu gushinga leta mu Burundi

Iyo leta ngo niyo izobasha gusaba ko itegeko nshinga ryavugururwa ngon'amashyaka atujuje amajwi ya ngombwa abashe kwinjira muri leta yaguye.

Ibyo byatangajwe na Willy Nyamitwe umujyanama mu itangazamakuru wa perezida Nkurunziza mu kiganiro mpaka yayoboye i Buruseli mu Buburigi.

Ingingo irebwa n'ivugururwa ngo ni iya 129 y'itegeko nshinga.

Ngo mu gihe iyo ngingo itavuguruwe ishyaka CNDD-FDD ryonyine ni ryo ryaba ryemerewe kujya mu butegetsi bw'igihugu muri kino gihe.