Kigali: Umuhanda w'abanyamaguru gusa

Image caption Bamwe mu banyamaguru bashimye icyemezo cy'umujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali umaze gufata icyemezo kibuza amamodoka gukoresha umwe mu mihanda iri mu gace k’ubucuruzi mu mujyi rwagati.

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko iki cyemezo kigiye kubahombya kuko abakoresha imodoka batazongera kubahahira. Gusa ubuyobozi bw’umujyi bwo buvuga ko iki cyemezo kigamije guha uburenganzira abanyamaguru kandi ngo nticyanagombye kubangamira abacuruzi.

Image caption Imodoka zaciwe mu muhanda, umwe mu isasanzwe igendwa cyane

Igice cy’umuhanda wahejwemo amamodoka kiri hagati y’inyubako izwi ku mazina ya ‘Centenary House’ kikagera ku ishuri ry’Ababiligi [Ecole Belge] riri mu mujyi wa Kigali rwagati.

Ubusanzwe uyu muhanda wakoreshwaga n’imodoka nyinshi cyane dore ko werekeza mu gice kirimo amabanki, ibiro by’umujyi wa Kigali, amazu akomeye y’ubucuruzi ndetse n’ibitaro bikuru bya Kigali.

Kuva uyu munsi mu gitondo nta modoka n’imwe yahanyuraga kuko abapolisi bari buzuye mu muhanda rwagati, bayobora imodoka mu bindi byerekezo.

Utangaza iki cyemezo mu mpera z’icyumweru gushize ,umujyi wa Kigali wari wavuze ko wifuza guha amahirwe abagenda n’amaguru bagendaga bavundana n’imodoka nyinshi.

Image caption Udece twaciwemo imodoka dusanzwe dukorerwamo ubucuruzi cyane

Perezida Paul Kagame yari na we yari aherutse kugaragaza ko yifuzaga ko iki gice cy’umuhanda cyakumirwamo amamodoka,bamwe ndetse bagasanga ari yo mpamvu umujyi wa Kigali wihuitiye kubishyira mu bikorwa.

Abantu bavuganye na BBC bafite ibitecyerezo bitandukanye kuri icyi cyemezo. Umwe yagize ati:

“Turaza tukagura ibintu, tugashaka abantu babyikjorera bakabijyana aho twashyize amamodoka yacu kugira ngo babipakize kandi twe twashakaga gukoresha umwanya muto. Ugafat umwanya wo kuza kubitora n’amaguru na byo bikaba ari ikibazo cyane kuruta kuza kubigurira hano.”

Ariko abandi babyishimiye. Cyane cyane abanyamaguru.

“Icyi cyemezo nk’umuntu ugenda n’amaguru nacyacyiriye neza. wasangaga akenshi abantu bahahurira, abanyemodoka besnhi cyane n’abanyamaguru benshi cyane. Ugazanga biri guteza ambuteyaje [akavuyo].”

Uretse uyu muhanda wafunzwe, umujyi wa Kigali uvuga ko uri gutekereza no ku yindi, na yo yaharirwa abanyamaguru gusa.

Cyakora, hari abasanga iki cyemezo kije kubangamira abacuruzi dore ko bamwe mu babagana bazaga bagendera mu mamodoka, bakaba bashobora guhahira ahandi aho imihanda ikiri nyabagendwa.