USA: Abanyamakuru 2 barasiwe kuri televiziyo

Uwufise ububasha kw’isanamu WDBJTV
Image caption Abanyamakuru babiri barasiwe kuri televiziyo bari mu kiganiro muri Amerika

Abanyamakuru babiri bishwe barashwe bari mu makuru kuri televiziyo muri Leta ya Virginia, byemejwe n’umukoresha.

Alison Parker w’imyaka 24, ukorera WDBJ7 n’umunyamakuru ufata amashusho Adam Ward w’imyaka 27 bishwe mu gihe barimo bakora ikiganiro ahitwa moneta, mu karere ka Bedford nk’uko byavuzwe na sheni ya televiziyo.

Amakuru ava muri Amerika aravuga ko umugabo ukekwa kuba yishe abanyamakuru babiri ba televiziyo, igihe bari mu kiganiro, nawe yirashe.

Amaradiyo yo muri ako gace aravuga ko uwo mugabo, Vester Lee Flanagan, abategetsi basobanuye nk’umunyamakuru w’umurakare wahoze akorera televiziyo, yapfiriye kwa muganga aho yari arimo avurirwa.

Amashusho ya kare yerekanaga umunyamakuru, Alison Parker, aganira anatera urwenya n’umutumire mu kiganiro, mbere y’urukurikirane rw’amasasu.

Mu gihe cy’ikiganiro urusaku rw’amasasu rwumvikanye, rwatumye umunyamakuru n’umugore bakoranaga ikiganiro biruka.

Televiziyo yavuze ko umuntu wari urimo abazwa mu kiganiro yarokotse igitero.

Umuyobozi mukuru wa televiziyo, Jeffrey Marks ari kuri televiziyo yagize ati “Alison na Adam bapfuye muri iki gitondo saa 06:45 nyuma gato y’urusaku rw’amasasu. Ntituzi impamvu cyangwa ukekwa, cyangwa umwicanyi uwo ari we.”

Yongeyeho ati “Sinshobora kubumvisha uburyo bari bakunzwe n’ikipe ya WDBJ7…imitima yacu iri mu ntimba”.

Madamu Parker yari amaze gutangira ikiganiro igihe amasasu umunani yaraswaga mu buryo butunguranye.

Icyuma gifata amashusho (kamera) kirizunguza kigwa hasi, kandi urusaku rwumvikanaga.

Igitero cyabereye ku nzu y’isoko rya kijyambere rinini cyane, ryitwa Bridgewater Plaza, hafi y’ahitwa Smith Mountain Lake.

Ibiro bya perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byongeye gusaba Kongere gushyiraho itegeko rigenga intwaro mu basivile.