Ubudage: Merkel yamwajwe n'abahezanguni

Uwufise ububasha kw’isanamu .
Image caption Minisitiri w'intebe w'u Budage, Angela Merkel yazomerewe n'abigaragambya

Minisitiri w’intebe w’U Budage, Angela Merkel, yasuye ikigo cyakirirwamo impunzi cyibasiwe n’abahezanguni mu mpera z’icyumweru gishize.

Yasobanuye ibi bikorwa by’abigaragambya mu mujyi wa Heidenau mu burasirazuba bw’u Budage, nk’ibiteye isoni kandi birimo ubugome.

Bamwe mu bigaragambya bahuriye mu muhanda, bakomera madamu Merkel igihe yahageraga. Basakuzaga bagira bati “ umugambanyi, umugambanyi”.

Ibitecyerezo by’abantu barwanya abimukira bigaragara cyane cyane mu burasirazuba, bukiri inyuma ugereranyije n’uburengerazuba mu rwego rw’ubukungu, nyuma y’imyaka 25 byiyunze. Abategetsi bari guhangana n’ibitero byiyongera ku bigo by’impunzi mu gihe igihugu kitegura kwakira umubare utarigeze ubaho w’abasaba ubuhunzi bagera ku bihumbi magana inani muri uyu mwaka