Tanzaniya: Ubukwe bw'abagore babiri

Image caption Nyanswi (iburyo) na Wegesa bicaye ku ibaraza ryabo, bamaze imyaka 15 bashyingiraywe.

Wegesa na Nyanswi, abagore babiri mu gace ka Kuria. Bamaze imyaka 15 bashyingiranywe.

Abapfakazi batagira umuzungura w’igitsina gabo ntibashobora kuzungura umutungo.

Wesega yafashe Nyanswi nk’umugore we kugira ngo akemure icyo kibazo.

Nyanswi afite abahungu, bivuze ko bashobora kuzungura imitungo ya Wegesa.

Image caption Nyansibora Mwita, umukuru w'umurenge, avuga ko ubu bukwe bumaze kuba bwinshi mu gace.

Aba bagore bafite abana batandatu b’abahungu, babyaranye n’umuvandimwe w’umugabo wa Wegesa wapfuye.

Uyu mugenzo ni n’imwe mu nzira zo kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

60% by’abagore muri aka gace bakorewe ihohoterwa ry’umubiri cyangwa rishingiye ku ndangamutima (emotional violence).