Ubwaguke buto bw'imihanda mu mujyi wa Kigali

Umwe mu mihanda y'umujyi wa Kigali
Image caption Ubwinshi bw'amamodoka mu mihanda ya Kigali ntibujyanye n'ubwaguke bw'imihanda

Umujyi wa Kigali, abawutuye ndetse n’abawugenda bavuga ko waguka ubutitsa, uduce dushya turavuka ku bwinshi ari nako tuzamurwamo amazu maremare.

Uku kwaguka kwa Kigali ariko ntigusigana na bimwe mu bibazo bikunze kugaragara no muyindi mijyi.

Ubwinshi bw’amamodoka budahuye n’ubugari cyangwa se ubwinshi bw’imihanda.

Mu masaha ya mu guitondo abantu bajya ku mirimo cyangwa se ku migoroba batahutse, si benshi byorohera kwambukiranya imihanda babisikana n’imodoka nyinshi ziniganira gutambuka.

Amatara ayobora amamodoka

Kubera ko imihanda itaguka ku muvuduko imodoka ziyongeraho, uduce turangwamo imodoka nyinshi kurusha utundi twashinzwemo bya byuma bitamirije amatara ayobora amamodoka ndetse n’abanyamaguru.

Kuri bamwe aya matara yakemuye ibibazo ariko nanone ngo hari n’aho basanga abangamira urujya n’uruza rw’imodoka.

Uwufise ububasha kw’isanamu b
Image caption Bamwe babona ko amatara ayobora amamodoka yakemuye ikibazo, abandi bakabona ko yagikomeje

Ikibazo cy’ubuto bw’imihanda kivugwa kigaragarira buri wese utuye cyangwa unyuze mu mujyi wa Kigali.

Buri munsi imodoka ziriyongera kandi ubugari bw’imihanda ahenshi buracyari nk’ubwo mu myaka irenga 30 ishize.

Kuyongera nabyo bisa n’ibitazoroha, kubera igenamigambi ridakunze guteganya igihe kirekire kiri imbere, hakaba kandi hari imihanda yubatse hafi y’amazu y’imiturirwa ndetse n’ibindi bikorwa remezo byatwaye akayabo.