Umunyarwanda mu rukiko i Stockholm kubera jenoside

Ibisigazwa by'abazize jenoside mu Rwanda Uwufise ububasha kw’isanamu a
Image caption Ubushinjacyaha bwa Sweden buvuga ko Birikindi hari ibyaha ashobora kuba yarakoze

Umunyarwanda witwa Birinkindi Claver uyu munsi yitabye urukiko rwa Stockholm ashinjwa kuba yaragize uruhare muri genocide yabaye mu Rwanda muri 94.

Birinkindi amaze igihe afunze mu gihe hari gukorwa iperereza ku byaha ashinjwa.

Mu kiganiro BBC yagiranye n'umushinjacyaha Tara Host kuri telephone, yadusobanuriye ko mu mwaka ushize ubushinjacyaha bwo mu Rwanda ari bwo bwasabye igihugu cya Sweden gufata Bwana Birinkindi.

Ngo byari kubera ko bwari bufite icyo bumurega ndetse banashakaga ko asubizwa mu Rwanda.

Tara Host yavuze ko baje gusanga Bwana Birinkindi afite ubwenegihugu bwa Sweden, kandi Sweden bakaba badashobora kwohereza umuturage wabo kujya kuburanira ahandi.

Tara yakomeje avuga ko bahise bakora iperereza ku byaha ashinjwa, kugira ngo bamenye niba ari byo cyangwa atari byo.

Iperereza mu Rwanda

Tara Host yavuze ko bakoze iperereza ricukumbuye cyane, agira ati: "Twaje gusanga bimwe mu byaha atarabikoze, ariko bimwe bikaba bishoboka ko yaba yarabikoze, ibyo rero bikaba ari byo byatumye tumushikiriza urukiko kugira ngo yiregure".

Yakomeje atubwira ko bafite abatanga buhamya bamushinja babarizwa mu Rwanda.

Bwana Birinkindi w'imyaka 60 afite abana batanu, aturuka mu cyahoze ari Gikongoro, akaba mbere ya 1994 yaracuruzaga imyaka ahitwa mu Mayaga, ari naho yari atuye, umugore we akaba ari mu bacitse ku icumu muri genocide.

Bwana Birinkindi yafashwe mu mwaka ushize mu kwezi kwa cumi, akaba aburana afunze.

Azongera kwitaba urukiko mu minsi iri imbere, ku itariki izatangazwa.