Rugamba Cyprien mu nzira y'abahire

Image caption Imisa yasomewe Rugamba Cyprien iKigali, mu nzira y'ibanze ituma ashobora kugirwa Umuhire

Iyo nzira y'ibanze ituma bashobora kwinjizwa ku rutonde rw'abatagatifu.

Rugamba waminuje mu bumenyi bw'amateka yavutse mu mwaka wa 1935 na ho umugore we daforoza avuka mu mwaka wa 1944.

Bombi bishwe muri Genocide ya 1994.

Bashimirwa ubunyangamugayo bwabaranze ndetse n'ibikorwa by'ubugiraneza batangije.

Sipiriyani na Daforoza ni bo batangije umuryango Communaute de l'Emmanuel mu Rwanda mu mwaka wa 1990 ndetse banashinga ikigo cvyabitiriwe gifasha abana bo mu muhanda.

Kuva uyu munsi hagiye gutangizwa ubushakashatsi kuri aba bombi, hakirwa ubuhamya bw'ababazi.

Iki gikorwa kandi kigomba gukurikiranwa n'intumwa za Kiliziya Gatolika zivuye I Roma ndetse ngo hakaba hagomba gushingwa inkiko za kiliziya zizagenzura ibikorwa.

Rugamba Sipiriyani n'umugore we Daforoza ni bo babaye aba mbere kugera kuri uru rwego .Kiliziya y'U Rwanda ivuga ko bishoboka ko haba hari abandi banyarwanda bagize imyitwarire myiza ariko batashoboye kugera kuri uru rwego.

Kiliziya ivuga ko kuba iki gikorwa gitangiye bitavuze ko aba bombi babaye abahire ahubwo ngo ni urugendo rurerure rushobora kubageza kuri uru rwego.