Croatie irohereza abimukira muri Hongiriya

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Hashyizweho inzitiro zikumira abimukira kujya mu Burayi

Hongiriya yashinje Croatie kunanirwa kurinda imipaka y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Ibi bibaye mu gihe impunzi n’abimukira babarirwa mu majana bakomeza kwambuka umupaka uhuza ibihugu byombi.

Igisirikare cya Hongiriya cyahamagaye ingabo zavuye ku rugerero gufasha mu gushyiraho ibihe bidasanzwe mu duce twegereye ku mipaka.

Umuvugizi wa guverinoma yavuze ko abimukira bemererwa kwambuka umupaka kugeza uruzitiro rushya rurangije kubakwa.

Minisitiri w’Intebe wa Croatie, Zoran Milanovic, yavuze ko igihugu cye gikomeza kohereza abimukira muri Hongiriya.

Umunyamakur wa BBC uri mu gace k’ibihugu bya Balkan aravuga ko abimukira ubu bari kugenda bumva ko amahirwe yabo yo kugera mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ari kugenda arangira.