Impanuka y'ubwato yishe abimukira 13

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Inzira abimukira bacamo ibamo amakuba menshi

Abimukira 13 bapfuye nyuma y’uko ubwato bwabo bwagonganye n’ubundi ku nkombe za Turukiya, byavuzwe n’abarinzi b’inkombe.

Iyo mpanuka yabereye hafi y’icyambu cya Canakkale.

Ubwato bwari mu nzira bujya ku kirwa cya Lesbos mu Bugereki. Umurinzi w’inkombe yavuze ko abantu umunani batabawe, barimo umwe wakomeretse bikomeye kandi iki gikorwa kiracyakomeje.

Hagati aho, ibihumbi by’abimukira barakomeza kwambukira ku mipaka y’ibihugu byo mu gace ka Balkan, benshi muri bo baca muri Otriche.

Haravugwa imirongo miremire y’abantu n’imodoka biri ku mupaka wa Sloveniya mu gihe Croatie na Otriche byakajije ingamba zo kubuza abantu kwambuka.

Otriche, Hongiriya na Croatie byashinjanye kunanirwa guhangana n’ikibazo cy’abantu bashya bari kuza.

Urwego rw’uburinzi bw’inkombe za Turukiya rwavuze ko rwagaragaje impungenge nyuma yo kubwirwa ko ubwato bw’ubucuruzi n’ubwato bwarimo abimukira byangonganiye hafi ya Canakkale.

Biratekerezwa ko ari inshuro ya kabiri ubwato bw’abimukira burohamiye hagati ya Turukiya n’Ubugereki ku cyumweru.