Urubanza rwa Green Party mu mizi ku rukiko rw'ikirenga

Umukuru wa Green Party, Frank Habineza
Image caption Green Patry ivuga ko abasinye ku mpapura zisaba ihindurwa ry'itegeko nshinga babikoze ku gahato

Urukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda rwumvise ikirego cy’ishyaka riharanira Demokrasi n’ibidukikije risaba ihagarikwa ry’ibikorwa byose bigamije guhindura itegeko nshinga.

Green Party ryareze leta y’u Rwanda nyuma y’aho igaragarije ubushake bwo guhindura ingongo ya 101 y’itegeko nshinga kugira ngo Prezida Kagame agume ku butegetsi.

Itegeko nshinga ririho kuva mu mwaka wa 2003 ryemerera umukuru w’igihugu kwiyamamaza inshuro 2 gusa, umugambi uriho ukaba uteganya kwemerera Kagame kuba yakwitoza ku nshuro ya 3.

Ikirego Ishyaka Green Party ryashyikirije urukiko rw’ikirenga kirasaba ko ruhagarika icyo ryise umugambi wo guhindura ingingo ya 101 irebana n’igihe umukuru w’igihugu yemerewe kumara ku butegetsi.

Green Party ivuga ko iyi ngingo ari ndakorwaho hakurikijwe ibiteganywa mu itegeko nshinga.

Green Party yabwiye urukiko ko iyi ngingo yajyiyeho kugira ngo ikureho umuco mubi wo guhirika ubutegetsi bikunze kujyana no kumena amaraso mu bihugu byinshi by’Africa.

Si ubwa mbere biba

Uruhande ruburanira leta rwo rusaba ko iki kirego cyateshwa agaciro rushimangira ko byaba atari ubwa mbere igihugu gifashe umwanzuro wo guhindura icyo kibona kibangamye mu itegeko nshinga ryacyo.

Ikindi bavuga ko uyu mugambi waturutse ku byifuzo by’abaturage basaba ko Prezida yakurirwaho ingingo imukumira.

Prezida Paul Kagame

Ashaka kwongera kwitoza

2003

Yatsinze amatora ya mbere

2010

Yatsinze amatora ya kabiri

  • 17 Imyaka azaba ategetse mu wa 2017, wongeyeho itatu yategetse kuva mu 2000 kugeza 2003

AP

Igitutu

Nyamara ariko, ishyaka Green party ryo risanga icyiswe ubushake bw’abaturage ari igitutu bashyizweho na bamwe mu bategetsi ba leta ndetse na bamwe mu bagize inteko inshingamategeko ubwabo.

Nk’uko Green Party ribivuga ngo hari aho kwandika usaba ko itegeko rihinduka byatanzwe nk’amabwiriza yo mu rwego rw’akazi.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwavuze ko ruzagaragaza aho ruhagaze kuri iki kibazo ku itariki ya 8 z’ukwezi kuza.

Gusa mu gihe hagitegerejwe uyu mwanzuro, komisiyo yashinzwe guhindura itegeko nshinga yo ikomeje imyiteguro yayo.

Ubwo yashingwaga mu kwezi gushize yari yahawe igihe cy’amezi 4 kugira ngo igaragaze ibigomba gukorwa.

Aha rero hakaba havuka ikibazo kuko n’aka kanama kamaze gutangaza ko hari igihe katakenera aya mezi yose nk’uko kayemerewe, bivuze ko bishoboka ko banatangaza ibyako mbere y’isomwa ry’uru rubanza.