Amabwiriza mashya ya OMS kuri HIV

Amabwiriza mashya agiye gutuma umubare w'abahabwa imiti wiyongera.
Image caption Amabwiriza mashya agiye gutuma umubare w'abahabwa imiti wiyongera.

Ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, ryahinduye amabwiriza yaryo ku itangwa ry'imiti irwanya agakoko gatera indwara ya Sida.

OMS irasaba ko umuntu wese umaze kwipimisha bagasanga afite agakoko gatera SIDA ahita ahabwa iyo miti.

OMS ivuga ko igerageza ry'imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera Sida ryasanze iyo ifashwe hakiri kare ituma abagafite babaho igihe kirekire kandi bikagabanya amahirwe mabi yo kwanduza abandi.

Ubundi ubusanzwe abaganga basabwaga gutanga iyo miti ari uko hatangiye kuboneka ibimenyetso byerekana ko ukudahangarwa n'indwara k'umuntu gutangiye kugabanuka ku buryo aba ari hafi yo kurwara.

Aya mabwiriza mashya agiye gutuma umubare w'abahabwa imiti igabanya ubukana bw'agakoko gatera SIDA wiyongera ukava kuri miliyoni 28 ukagera kuri miliyoni 37 ku isi yose.