Buhari yasabye abanya Nigeria kwitwara neza

Buhari azwi nk'umutegetsi wita cyane ku myitwarire myiza.
Image caption Buhari azwi nk'umutegetsi wita cyane ku myitwarire myiza.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yasabye abaturage b'igihugu cye guhagarika 'imyitwarire yabo mibi' niba bashaka ko igihugu cyabo gitera imbere.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo y'igihugu mu gihe hibukwa imyaka 55 Nigeria ibonye ubwigenge, Perezida Buhari kandi yanabasabye kubaka igihugu cyiza.

Igihe Buhari yari ayoboye ubutegetsi bwa gisirikare mu myaka ya za 80, yamenyekanye cyane nk'umutegetsi wita cyane ku myitwarire myiza.

Mu cyo yari yarise 'intambara irwanya kwitwara nabi', yari yategetse abaturage kujya batonda neza ku mirongo mu gihe babaga bategereje bisi.

Abakozi ba leta bakererwaga ku kazi, bakozwaga isoni mu ruhame bagategekwa gusimbuka nk'ibikeri.