Urubanza rwa Mugesera rwarangiye iburana

Uwufise ububasha kw’isanamu AP

Uwunganira Leon Mugesera, Maitre Felix Rudakemwa, ntabwo yagaragaye mu rukiko.

Uyu munyamategeko yanze kugaruka mu rubanza avuga ko azagaruka hamaze gukemurwa ikibazo cy'umushahara we.

Mugesera uregwa kugira uruhare muri Genocide yagejejwe mu Rwanda yoherejwe n'igihugu cya Canada aho yari amaze igihe kirekire ndetse yaranamaze kubona ubwenegihugu bwacyo.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu Mugesera igihano cyo gufungwa burundu.

Ku buryo butamenyerewe, urukiko rwatangaje ko uru rubanza rushojwe mu gihe uruhande rw'uregwa rwari rutaratangaza imyanzuro ya nyuma ndetse ngo rugire n'icyo ruvuga ku bihano byifujwe n'ubushinjacyaha.

Uyu munsi Mugesera yagaragaye mu rukiko wenyine nta mwunganizi nyuma y'aho Me Rudakememwa Felix yari yamaze gutangariza ko atazagaruka mu rubanza ikibazo cy'umushahara we kidakemutse.

Uregwa yabwiye urukiko ko ataburana adafite umwunganira, urukiko rubibonamo gutinza rubanza kuko rwari rwanzuye ko iki kibazo cy'igihembo kitakongera gufatwa nk'impamvu yo gutinza cyangwa gusubika urubanza.

Umucamazanza yatangaje ko iburanisha rishojwe dore ko n'ubundi hari hasigaye urubuga ku baregwa ngo batange imyanzuro ya nyuma ndetse banagire icyo bavuga gihano basabiwe n'ubushinjacyaha bwasabye ko Mugesera ahanishwa igifungo cya burundu.

Uru rubanza rumaze imyaka 3 ruburanishwa rwakunze kurangwamo impaka nyinshi.

Mugesera yakomeje kurega urukiko kudahabwa uburenganzira bwose nk'uko u Rwanda rwabyumvikanyeho na Canada mbere y'uko imwohereza.

Ku rundi ruhande ariko na we akaregwa gutinza urubanza asaba isubikwa rya hato na hato ku mpamvu zidafashije. Ikindi cyakunze kugaragazwa mu rubanza ni impaka nyinshi ku gihembo kigenewe Umunyamategeko Felix Rudakemwa wunganira Mugesera.

Uyu munyamategeko yakunze kwinubira kudahembwa ndetse rimwe na rimwe ntagaragare mu rubanza kubera iyi mpamvu.

Ministeri y'ubutabera igomba gutanga iki gihembo yo ivuga ko ruhande ruregwa rwasabwe kwandika rusaba gufashwa kubona iki gihembo ariko kugeza ubu rukaba rutarabikora.

Mugesera woherejwe kuburanira mu Rwanda avuye mu gihugu cya Canada yakunze kugaragazwa nk'umwe mu bari bagize agatsiko kateguye genocide.

Aregwa hashingiwe ku mbwirwaruhame yavuye mu gace ka Kabaya aho akomoka ,ijambo riagaragazwa nk'iryahamagariraga abahutu gutsemba abatutsi.

Mugesera wakunze kuvuga ko iri jambo ryahinduwe hakurikijwe uko ryumvikanye mu rukiko, iburanisha ririnze rirangira ataremera ko iryumvikanye ari rye.

Gusa yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu byaha aregwa biurebana na Genocide.