Pistorius afungishijwe ijisho

Oscar Pistorius yahamijwe icyaha cyo kwica atabigambiriye. Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Oscar Pistorius yahamijwe icyaha cyo kwica atabigambiriye.

Umunya Afurika yepfo uzwi cyane mu mikino ngororangingo - Oscar Pistorius - uyu ni we munsi we wa mbere ari hanze ya gereza kuva yafungwa umwaka ushize kubera kwica umukunzi we, Reeva Steenkamp.

Ubu rero agiye gufungishwa ijisho mu gihe asigaye ku myaka itanu y'igifungo yahawe.

Yanasabwe kandi kujya asuzumwa n'abaganga bavura indwara zo mu mutwe kandi ntiyemerewe gutunga imbunda.

Umuryango we wabwiye abanenga gusohoka muri gereza kwa Pistorius ko igihano cye gikomeje kandi ko kitigeze kigabanwa.