Abafite ubumuga bwo kutumva basenga gute muri Uganda?

Image caption Bamwe mu bafise ubumuga bwo kutumva muri Uganda bahimbaza Imana nk'abandi

Abajya gusenga bavuga ko bagiye kumva ubutumwa bw'imana butangwa n'abapadiri, abapasiteri ncyangwa ba shehe; ariko se iyo utumva ubyifatamo ute?

Ubu iki ntikikiri ikibazo gikomeye muri Uganda, ahari abapasteri bavuga ubutumwa mu rurimi rw'amarenga.

Iyo ugeze muri urwo rusengero usanga bavuza ingoma iranguruye cyane, ntubumva baririmba, ariko ikikubwira ko bashobora kuba baririmbira mu mitima yabo nuko ubona babyina, bagatamba bashyira hejuru amaboko.

Ariko icyangumye mu bitekerezo ubwo nakurikiranaga ibi byose ni impamvu bavuza ingoma kandi batumva... sinamenye n'ukuntu ingoma ibafasha gukurikira injyana y'indirimbo barimo barabyina.

Bityo nahisemo kwegera Kawesi Livingstone, umwe mubafasha gusemura mu rurimi rw'amarenga.

Yagize ati: "Impamvu yo kuvuza ingoma ntabwo arukumva ijwi ahubwo nukumva ibintu bitigita.

Image caption Impamvu yo kuvuza ingoma ntabwo arukumva ijwi ahubwo nukumva ibintu bitigita

"Ngirango wumvise bavuze ingoma cyane, baravuza ingoma cyane, ibyo bitigita bimeze nk'ijwi bakarikurikira, urebye mu maso ubona ukuntu iminwa yabo inyiganyiga."

Nabemera nka mirongo itatu, bahariwe urusengero ruto rwise Emmanuel church of the Deaf, ruri iruhande y'urusengero runini rwa Angrican, rwa St.Luke, hano mu mujyi wa Kampala.

Abapasiteri babiri bazi amarenga muri Uganda yose

Umupasiteri wabo Rev. Fred Nsuju nawe ntiyumva ariko yize amasomo y'idini nuko ahabwa impamyabumenyi y'abapasiteri bo mw'idini rya Anglican.

Nabwiwe yuko mu gihugu cyose cya Uganda harimo abapasiteri babiri bonyine bafite ubumuga bwo kutumva.

Misa yo kuri icyo cyumweru yatinze gutangira kubera ko Rev. Nsuju agomba kubanza kujya gutanga ubutumwa mu rundi rusengero rw'abatumva.

Nyuma y'iminota mike, umugabo muto muto, mure mure w'inzobe yaje atwaye imodoka nuko aparika hafi y'urusengero.

Ntiwamenya ko atumva, yari afashe igitabo cya Bibiliya ahita yinjira mu rusengero nuko gusenga biratangira, abanza kubwira abakristu akoresheje ururimi rw'amarenga ngo batange ubuhamya bw’iby'Imana yabakore mu cyumeru gishize.

Image caption "Ni ngomgwa ko buri muntu abwirwa mu rurimi yumva, twese twambaye umubiri urimo umwuka wera"

Sarah Ochirot n'umusemuzi w'ururimi rwamarenga, asemurira abantu bumva baba baje kuhasengera.

Namubajije niba bashobora gusemura amagambo yose muri urwo rurimi, cyane cyane amagambo n'amazina yo muri Bibiriya.

Yagize ati: "Abantu bafite ubumuga bwo kutumva bumva ururimi rw'amarenga cangwa rukoresha ibimenyetso.

"Iyo ubahaye ubutumwa muri urwo rurimi barabusobanikirwa neza, bakemera umwami Yesu Kristo, twese turangana nk'abantu.

"Ni ngomgwa rero ko buri muntu abwirwa mu rurimi yumva, twese twambaye umubiri urimo umwuka wera."

N'aba Islam barahasenga

Uru rusengero ruzamo abantu b'amadini yose ndetse n'aba Islam, kuko niho honyine abantu bafite ubumuga bwo kutumva bashobora kumva Ijambo ry'Imana mu rurimi rw'amarenga.

Bwana Mugerwa Issa, umu Islam, yambwiye ko habonetse uwusemura mu musigiti yasubirayo gusengera mw'idini rye, ariko we ngo yumva ko Imana ari imwe, aho asengeye hose imwumva.