Elton John mu gufasha abarwaye Sida

Imfashanyo ya Elton John izongerwa na leta ya Amerika. Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Imfashanyo ya Sir Elton John izongerwa na leta ya Amerika.

Icyamamare mu muziki, Sir Elton John, yatangaje ko ishyirahamwe ry'ubugiraneza rye rigiye gutanga miliyoni eshanu z'amadolari zo gufasha abantu barwaye indwara ya Sida muri Afurika bagirana imibonano mpuzabitsina babihuje, abiyumva nk'abagore kandi ari abagabo cyangwa se abiyumva nk'abagabo kandi ari abagore.

Iyo mfashanyo ye izongerwa na leta ya Amerika bazafatanya muri uwo mushinga.

Rugikubita, ayo mafaranga azakoreshwa cyane mu bihugu kugirana imibonano mpuzabitsina n'uwo muhuje igitsina bihanwa n'amategeko.

Sir Elton John yavuze ko indwara ya Sida n'agakoko kayitera birimo kwiyongera kubera ko abagirana imibonano mpuzabitsina b'igitsina kimwe bafite ubwoba bwo kwipimisha.