Afurika izahabwa inkunga yo gukumira abimukira

Uburayi burashaka ko Afurika ifasha mu kibazo cy'abimukira. Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Uburayi burashaka ko Afurika ifasha mu kibazo cy'abimukira.

Ishyirahamwe ry’Umuryango w’Uburayi ryatangaje ingingo zigamije guhagarika abimukira baza ku bwinshi ku mugabane w’Uburayi bavuye muri Afurika.

Mu gusoza inama y’iminsi ibiri yaberaga I Malta, umukuru w’Akanama k’Umuryango w’uburayi, Donald Tusk, yavuze ko uwo muryango ugiye gushing ikigega cyo gufasha cya miliyari imwe na miliyoni magana icyenda z’ama euro.

Hagati aho igihugu cya Suwede cyatangaje ko gishyizeho ingingo z’agateganyo zo kugenzura abimukira binjira mu gihugu kubera impamvu z’umutekano.

Abategetsi ba Afurika bavuga ko ikigega cy’Uburayi cyo gutera inkunga cya miliyari zikabakaba ebyiri z’amadorali kizakemura bicye mu kugabanya umubare w’abimukira bagerageza kujya mu Burayi.

Akayabo k’iyi nkunga katangarijwe I malta nyuma y’inama yari imaze iminsi ibiri. Inkunga izafasha imishinga irimo guhugura abantu no gufasha imishinga mito y’ubucuruzi igamije kurwanya ibura ry’ibiribwa.

Perezida wa Senegal, Macky Sall, yavuze ko guverinoma za Afurika zitacyenera inkunga, zishoboye gukusanya amafaranga abarirwa mu ma miliyari y’amadolari anyerezwa n’ibigo mpuzamahanga mu misoro.

Minisitiri w’intebe wa Somaliya, Omar Abdirashid Ali Sharmarke yavuze ko ingano y’amafaranga itazashobora kurandura imizi y’ikibazo cy’abimukira.