Ibitero 2 bya bombe byishe 37 i Beirut

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Abaturage bagiye kureba ibyangijwe n'ibitero bibiri bya bombe.

Abantu 37 bishwe abandi barenga 100 barakomereka mu bitero bibiri bya bombe byagabwe mu gace gatuwe mu majyepfo ya Beirut.

Abategetsi bavuga ko ibyo bibombe byombi, byatewe mu gace kiganjemo abo mu bwoko bw’aba Shia mu karere ka Burj al Barajneh, byari iby’ubwiyahuzi.

Umutwe wa Hezbollah ufite izingiro rikomeye mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Libani.

Ako gace kanabamo inkambi y’impunzi z’abanya Palestina.

Hezbollah yagize uruhare rukomeye mu ntambara ya Siriya, uwo mutwe ushyigikiye perezida Bashar al Assad.