Abakekwaho ubwihebyi bafashwe mu Burayi

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Mullah Krekar yafatiwe muri gereza, muri Noruveje aho ari gukora igifungo cy'amezi 18

Polisi mu bihugu bitandatu by’Uburayi yataye muri yombi abakekwa kuba abambari b’umutwe wa kiyisilamu, Islamic State.

Bakekwaho kuba bari bafite umugambi wo kugaba ibitero muri Noruveje no mu Burasirazuba bwo Hagati (Middle East).

Abantu 17, biganjemo abo muri Iraki bo mu bwoko bw;aba Kurude, bafunzwe.

Ibitero by’agabwe mu gitondo cya kare byatumbereye itsinda rya Rawti Shax, polisi ivuga ko ari itsinda ry’abayisilamu b’aba Sunni biyemeje gusimbuza guverinoma yo mu gace ka kurudisitani, kakayoborwa ku mategeko akarishye ya kiyisilamu, Shariya.

Umupolisi wo ku rwego rwo hejuru mu Butaliyani, yavuze ko ifatwa ry’aba bantu ari igikorwa gikomeye cyane mu Burayi kibaye mu myaka 20 ishize.