Imirambo y'impinja 8 yavumbuwe mu Budage

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Ibizami biri gukorwa kugira ngo hamenyekane umwirondoro w'imirambo

Igipolisi mu Budage cyavuze ko imirambo y'impinja umunani yavumbuwe mu nyubako mu mujyi wa Bavaria.

Inzobere mu gupima amasano y'uturemangingo ziri kugerageza kumenya uko abo bana bapfuye ndetse n'igihe bapfiriye.

Imirambo yari ipfutse mu bitambaro bihanagura amazi (amasume) biri mu mashashi yavumbuwe ku wa Kane nyuma y’uko umugore wo mu mujyi wa Wallenfels atabarije.

Polisi yavuze ko itarabaza umugore w’imyaka 45, wahoze aba muri iyo nzu.

Ibizami biri gukorwa ariko kuba imirambo imaze kononekara cyane, ibisubizo bitegerejwe mu cyumweru gitaha.

Ntibisobanutse neza igihe iyo mirambo imaze cyangwa uburyo izo mpinja zapfuye.

Ku wa Gatanu, polisi yatangaje imirambo irindwi ariko uwa munani wavumbuwe mu cyumba nyuma.

Itangazamkuru mu Budage ryavuze ko hari abashakanye bafite abana benshi bari bamaze igihe baba muri iyo nzu ariko ko bari baratandukanye mu minsi ishize.