Indege y'Uburusiya yahanuwe 'n'igikorwa cy'iterabwoba'

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Inzobere z'Abanya Misiri n'Uburusiya zasuzumye ibisigazwa by'indege mu butayu bwa Sinayi

Umuyobozi w’urwego rw’umutekano yavuze ko “igikorwa cy’iterabwoba” cyahanuye indege y’Uburusiya A321 mu kwezi gushize mu Misiri.

Ihanuka ry'indege ryise abantu 224 bose bari bayirimo.

Umuyobozi wa FSB, Alexander Bortnikov, yabwiye perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, ko “Ibimenyetso by’ibintu biturika biturutse hanze” byavumbuwe ku bisigazwa by’indege yo mu bwoko bwa Airbus.

Bwana Putin yasezeranyije “gufata no guhana” abafite uruhare muri iki gitero cyabereye ku mwigimbakirwa wa Sinayi.

Ishami rishyigikiye amatwara y’umutwe wa Islamic State ryigambye iki gitero.

Abapfuye hafi ya bose bari Abarusiya.

Ibindi kuri iyi nkuru