Bostwana: Havumbuwe diyama ya kabiri nini ku isi

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA

Ikigo gitungana amabuye y’agaciro ya Diyama „ Lucara Diamond” cyavuze ko , diyama ya kabiri nini cyane ku isi yavumbuwe muri Bostwana.

Ibuye rya karat 1.111 ryavumbuwe mu kirombe cya Karowe nko mu bilometero 500 (km500) uvuye mu mjyaruguru y’umurwa mukuru, Gaborone.

Ni diyama nini cyane kuruta izindi ivumbuwe muri Bostwana ndetse ibaye iya mbere ivumbuwe mu gihe cy’imyaka irenga ikinyesjana (imyaka 100).

Diyama yari ifite carat 3.106 yavumbuwe muri Afurika y’Epfo mu 1905 rikatwamo uduce icyenda twinshi ubu turi mu nyubako yita ku by’iimitako Bambara Crown Jewels mu Bwongereza.

William Lamb, umuyobozi w’ikigo Lucara Diamond yavuze ko andi mabuye abiri y’agaciro ya diyama y’umweru adasanzwe, ya karat 813 na 374 nayo yavumbuwe mu kirombe cya Karowe.

Bwana Lamb yagize ati:

“Nabuze magambo yo kuvuga. Icyi ni icyumweru cy’agatangaza ku kigo Lucara ku ivumburwa rya diyama ya kabiri nini ku isi ndetse n’ibuye ry’agaciro rifite agaciro karemere rya gatandatu, mu yacukuwe.”

Bostwana ni iya mbere mu bihugu bicukura diyama ku isi ndetse icuruzwa ryayo ryayihinuye igihugu aho abaturage babayeho mu bukungu buciriritse.