Ibitero by'i Paris byateye icyoba Ububiligi

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Umudepide wo mu Bubiligi Charles Michel avuga ko Buruseli yashyizwe mu bihe by’imyiteguro ikomeye kubera amakuru y’inkeke z’igitero nk’icyagabwe i Paris mu cyumweru gishize.

Bwana Michel yavuze ko ubwoba bwari bushingiye ko “abantu benshi bafite intwaro ndetse n’ibintu biturika bashobora kugaba igitero ahantu henshi”.

Ububiligi bwazamuye urugero rw’imyiteguro kubera iterabwoba mu gace ka Buruseli, bwatanze impuruza “y’inkenke zikomeye” kandi “ziri hafi”.

Itangazo rivuga ko, inzira ya gari ya moshi inyura munsi y’ubutaka irafungwa kugeza nibuura ku Cyumweru, kandi abantu baburiwe kwirinda ikivunge birimo n’amaguriro ya kijyambere manini n’ibitaramo.

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Impuruza ku handi hasigaye mu Bubiligi iracyari ku rugero ruto, ariko nayo irakomeye.

Abagabye ibitero by’i Paris byishe abantu bagera ku 130 mu cyumweru gishize babaga i Buruseli.

Umwe muri bo uri gushakishwa, Salah Abdeslam, biratekerezwa ko yasubiye mu Bubiligi. Ubu Sallah ari guhigishwa uruhindu.

Ibinyamakuru muri Turukiya biravuga ko polisi ya Turukiya kivuga ko cyataye muri yombi Umubiligi ufite inkomoko muri Maroke acyekwaho kuba yaragenzuye aho ibitero byagombaga kubera i Paris.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Gari ya moshi zinyura munsi y'ubutaka zirafungwa kugeza ku Cyumweru

Kugeza ubu, abategetsi mu Bubiligi bamaze gushinja ibyaha abantu batatu bafite uruhare mu bitero byigambwe n’umutwe wa Islamic State.

Banasabye ko ibirori bikomeye bisubikwa, birimo n’imikino y’umupira w’amaguru.

Ku wa Gatanu nimugoroba, abantu benshi bateraniye ahabereye ibitero mu murwa mukuru w’Ubufaransa saa 21:20 (20:20 GMT) mu gitaramo cyo kwibuka igihe ibitero by’i Paris byatangiriye, mu cyumweru gishize.

Ku wa Gatanu kandi, Akanama k’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye katoye icyemezo ku buryo budasubirwaho, cyo kongera ibikorwa byo kurwanya umutwe wa Islamic State nyuma y’igitero cyo mu cyumweru gishize.

Umushinga w’umwanzuro wari wateguwe n’Ubufaransa usaba ibihugu biri muri LONI kwemeza ingingo zifata ingamba zishoboka zose mu kurwanya Islamic State, yigambye kugaba ibitero i Paris.

Abantu babarirwa mu majana bakomerekeye mu bitero mu tubari, mu nzu y’imyidagaduro no kuri sitade. Ibi bitero ni byo bibi byabayeho mu Burayi kuva muri 2004 mu mahano y’ibitero bya bombe i Madrid.

Islamic State ni iki?

IS ni umutwe mubisha wa kiyisilamu ugenzura ibice binini bya Siriya na Iraki. Watangaje agace ugenzura nk’ubuyobozi bugendera ku mahame ya kiyisiramu ku buyobozi bwa Abu Bakr al-Baghdadi.

Irashaka iki?

IS isaba abayisilamu bose kuyiyoboka, inenga imipaka y’ibihugu kandi ishaka kwagura ubutaka igenzura. Ikurikira amahame yayo atyaye y’igice cya isilamu y’aba Sunni kandi ibona abatemera isilamu bose nk’abakwiye urupfu.

IS ifite izihe ngufu?

IS yerekana isura ikomeye, cyane cyane binyuze mu mashusho ya poropaganda y’iyamamazamatwara n’ubuhubutsi bw’ubwicanyi butangaje. Kandi ni umutwe w’abarwanyi ukize kurusha indi yose ku isi. Ufite abarwanyi hafi 30.000 ariko buri munsi uraswa n’ibitero bihuriweho n’amahanga biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zarahiye kuwushwanyuza.

Ibindi kuri iyi nkuru