Facebook: Zuckerberg yagabye umutungo we

Mark Zuckerberg Uwufise ububasha kw’isanamu r
Image caption Zuckerbeg n'Umufasha we bishimira umwana wabo

Uwatangije urubuga rwa Facebook Mark Zuckerberg n'umufasha Priscilla Chan batangaje ko bazatanga 99 by'imigabane yabo muri iyo sosiyete igakoreshwa mu bikorwa byo gufasha abakene.

Bwana Zuckerberg yatangaje ibyo mu gihe yishimiraga ivuka ry'umwana wabo w'umukobwa wahawe izina rya Max,itangazo yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook.

Yavuze ko iyo migabane bazayishyira mu kigega cyabo batangije cyitiriwe "chan Zuckerberg" ngo kuko bifuza ko isi iba ahantu heza umukobwa wabo Max agomba gukurira.

Zuckerberg yavuzeko uwo mutungo kuri ubu ungana na miliayari 45 z'amadolari y 'amerika.

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Zuckerberg ari mu bihe byiza

Iyo migabane ntizahita ihabwa abatishoboye ako kanya.Ngo izajya itangwa buhoro buhoro bigendeye ku mibereho y'uwo muryango.

Gusa ngo n'ubwo Bwana Zuckerberg yahita atanga 99 by'imigabane ye ako kanya ,ngo yakomeza akaba umutunzi wa za milioni z'amadolari n'ubwo umutungo we wa nyawo utazwi neza.

Max yavutse mu cyumweru gishize ariko inkuru yo kuvuka kwe yashyizwe ku mugaragaro kuwa kabiri w'iki cyumweru.

Umuherwe w'umushoramali Warren Buffet yashimiye cyane Zuckerberg n'umugorewe Chan,avuga ko iyo umuntu ageze aho kugaba umutungo we "imyaka 30 ihinduka 70".

Yavuze ko abaherwe batagombye gutegereza igihe cyo gupfa kigeze ngo babone kugaba umutungo wabo.