u Budage bushobora kujya muri Syria

Image caption indege y'U Budage

Byitezwe ko abadepite bashyigikira uyu mushinga utavugwaho rumwe ,nk'uko umunyamakuru wa BBC uri Berlin abivuga.

Indege y'ubutasi yo mu bwoko bwa Tornado ndetse n'ubwato bw'intambara butwaye abasirikare 1200 bizahita byoherezwa muri aka karere cyakora ngo ingabo Z'u Budage ntizizinjira mu mirwano.

Iki cyemezo kije gikurikira ubusabe bw'U Bufransa ,nyuma y'ibitero biherutse kwibasira umujyi wa Paris.