Rwanda : Kamarampaka kw'itegeko nshinga

Kwiyamamaza kwa Paul Kagame Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Kwiyamamaza kwa Paul Kagame

Hatagize igihinduka President Kagame ashobora gutangaza muri iki cyumweru amatariki y’itora rya kamarampaka ku ihindurwa ry’itegeko nshinga.

Mu nama y’abakuriye ishyaka riri ku butegetsi rya FPR ,Paul Kagame ngo yaba yemereye abarwanashyaka be ko bikwiye ko iri tora ryashyirwa muri uku kwezi .

Gusa umwanzuro wa nyuma ukaba uzafatwa n’inama y’abaministri yo kuri uyu wa Gatatu.

Kugeza ubu Kagame ntaratangaza niba yifuza kongera kwiyamamaza uretse abenshi bakeka ko ihindurwa ry’itegekonshinga rigamije kumutegurira urubuga ngo yiyamamariza kuyobora igihugu ku nshuro ya 3.

Itariki ya 18 z’uku kwezi bivugwa ko yumvikanyweho hagati ya President Kagame n’abayobozi b’imena b’ishyaka FPR yatangiye gukwirakwira mu binyamakuru bisohokera kuri internet uyu munsi mu gitondo.

Mu nama nyobozi ya FPR yaraye iteranye ,abanyamuryango ngo basabye Kagame ko yahamagaza amatora mu minsi 11 iri imbere kandi nawe ngo yabyemeye .

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Paul Kagame

Gusa ibi binyamakuru bikavuga ko yasabye ko icyemezo cyaharirwa inama y’abaministri igomba guterana muri iki cyumweru. Ijambo rya President Kagame ni ryo ryari risigaye kuko izindi nzira zose zamaze kurangira .

Inteko inshingamategeko ku nzego zombie yamaze kwemeza ihindurwa ry’itegekonshinga .

Mu kwezi kwa munani gushize nib wo hatangiye kuvugwa ihindurwa ry’itegeko nshinga ryari rimaze imyaka 12 ,abadepite bavuga ko bakiriye inyandiko nyinshi z’abaturage zisaba ko inzitizi zibuza Paul Kagame kongera kwiyamamaza zakurwa mu itegeko nshinga .

Gusa kugeza ubu ntacyo nyirubwite yari yatangaza ku cyo ateganya gukora uretse ko abassesengura ibya politiki basa n’abamaze kwemeza ko nta kabuza Kagame aziyamamariza gukomeza ubwo mondat ye ya kabiri izaba irangiye muri 2017.

Ishyaka riharanira Demokrasi no kurengera ibidukikije riri mu majwi mbarwa yumvikanye arwanya ihindurwa ry’iri tegeko .

Cyakora inkiko ryari ryiyambaje zemeje ko nta cyabuza ihindurwa ry’iri tegeko mu gihe byifujwe na rubanda .

Umukuru w’ishyaka Franck Habineza avuga ko azasaba abaturage gutora banga ko iri tegeko rihindurwa ,cyakora iki cyifuzo gisa n’ikidafitew amahirwe menshi urebye imyi8teguro yabayeho kugeza ubu .