Kenya: Abamasayi 2 bashinjwe kuroga intare

Image caption Intare zishwe zagaragaye kuri televiziyo mu kiganiro 'Big Cats Diary' kuri BBC.

Umuyobozi muri parike yavuze ko aborozi b’abamasayi babiri bashinjwe kuroga umukumbi w’intare zizwi cyane mu gace ka Narok mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Kenya.

Simindei Naururi na Kulangash Toposat bashyize uburozi ku gikanka cy’inka yapfuye mu cyanya cyitwa ‘Maasai Mara Game’.

Intare ebyiri zo mu mukumbi zarishwe kandi indi yaburiwe irengero. Izindi umunani ziri kuvurwa nyuma yo kurwara. Biratekerezwa ko izi ntare zishe inka eshatu z’aba borozi.

Ubuyobozi bwa parike muri Kenya bwatanze impuruza ko n’izindi nyamaswa zishobora kuba zaragezweho n’ingaruka z’ubwo burozi.

Intare zo mu mukumbi uzwi cyane wa ‘Marsh’, zari no mu kiganiro cya televiziyo kuri BBC cyitwa Big Cat Diary. Amakuru y’irogwa ry’izi ntare yamejwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ku itariki 7 z’ukwa 12. Imwe mu ntare zishwe yari Bibi, ingore y’imyaka 17. David Sheldrick wo mu kigo Wildlife Trust cyita ku nyamaswa, yavuze ko indi ntare y’ingore, Sienna, yaburiwe irengero. Biravugwa ko icyana cyayo cy’imyaka ibiri kiri kuvurwa n’abaganga b’amatungo.

Umunyamakur wa BBC Alastair Leithead uri I Nairobi avuga ko hari amakimbirane hagati y’intare n’abamasayi b’aborozi. Mu gihe cyashize, abozozi baroze intare kubera kurya inka zabo.