Tanzaniya: John Magufuli mu bikorwa by'isuku

Image caption Perezida, John Magufuli, yatunguye benshi arundanya imyanda

Perezida mushya wa Tanzaniya, John Magufuli, yafashije abaturage benshi i Dar es Salaam mu gikorwa cyo gusukura imihanda.

Bwana Magufuli yateruye ibishingwe mu mihanda hanze ya perezidansi muri gahunda yategetse isimbura imihango yo kwizihiza umunsi w’ubwigenge.

Umunyamakuru wacu aravuga ko ibi biri kubonwa nk’ikimenyetso cya perezida mu isezerano ryo kurandura ruswa.

Abantu benshi muri Tanzaniya bitabiriye iki gikorwa cyo gukora isuku.

Mu kwezi gushize, Bwana Magufuli yavanyeho imihango imenyerewe yo kwizihiza umunsi w’ubwigenge, isanzwe ibamo akarasisi ka gisirikare ndetse n’igitaramo cy’umuziki avuga ko byaba bikojeje isoni gukoresha akayabo k’amafaranga muri iyi minsi mikuru mu gihe igihugu cyugarijwe n’icyorezo gikomeye cya kolera.

Mu kwezi gushize, Bwana Magufuli yategetse ko umunsi mukuru wo gutaha inteko ishinga amategeko uvana ingengo y'imari ku madolari 100.000 ikajya ku madolari 7.000. Yanirukanye umuyobozi w'ibitaro bikuru bya leta nyuma yo gusanga abarwayi baryamye hasi mu rugendo yakoze atunguranye.