Rwanda: Itariki ya Kamarampanka yemejwe

Paul Kagame Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Prezida Paul Kagame

Itariki ndakuka y’amatora ya kamarampaka mu Rwanda yaraye ishyizwe ahagaragara, abatari bake batunguwe n’igihe gikabije kuba gitoya cyo kuyitegura.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko iminsi umunani isigaye iyihagije kugira ngo itegure neza aya matora yo guhindura itegeko nshinga.

N’ubwo byavuzwe ko, igitekerezo cyavuye ku mbaga y’Abanyarwanda bifuza ko perezida Paul Kagame yakomeza gutegeka, abamunenga bo basanga ibi ari uburyo bwo gutsimbarara ku butegetsi.

Mu itangazo ryakurikiye inama idasanzwe y’abaminisitiri yabaye kuri uyu wa kabiri ni ho byemerejwe ko amatora ya kamarampaka yaba ku itariki ya 17 z’uku kwezi ku Banyarwanda bari mu mahanga ndetse no ku wa 18 ku bandi bari mu gihugu imbere.

Image caption Abadepite bemeje impinduka z'itegeko nshinga

Iyi itariki yahuye n’iyari yifujwe n’abanyamuryango b’ishyaka FPR riri ku butegetsi bateranye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ntibyamenyekanye niba iyi nama idasanzwe yatewe n’ubwihutirwe bw’iri tora kubera ko hari n’izindi mu ngingo zitandukanye yafasheho ibyemezo.

Gutegura amatora mu minsi 8 isigaye bishobora kumvikana nk’ibidashoboka cyakora Komisiyo ishinzwe gutegura amatora yo yavuze ko yiteguye kuyayobora akagenda neza.

Naho ku ngengo y’imari izakoreshwa byakekwaga ko ishobora kugora kuboneka kubera iki gihe gito, imbuga nyinshi za interineti zandikira mu Rwanda zatangaje ko Komisiyo y’amatora ngo yamaze kumvikana na minisiteri y’imari yemeye gutanga amafaranga asaga miliyari enye.

Image caption Umuyobozi wa Green Party, Frank Habineza (iburyo) yajyanye ikirego mu rukiko

Izi mbuga kandi zikavuga ko aya matora ari yo ya mbere ashobora gutwara ingengo y’imari ntoya.

Nyuma y’aho umugambi wo kuvugurura itegeko nshinga utangiriye kuvugwa hari abanenze uyu mugambi n’ubwo imbere mu gihugu ari mbarwa.

Mu mahanga, ibihugu by’Uburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasabye ko habaho kubahiriza itegeko nshinga ry’igihugu ririho ritemerera umukuru w’igihugu kurenza manda ebyiri z’imyaka 7.

Ishyaka Green Party ritavuga rumwe na leta y'u Rwanda ryo rivuga ko iyo tariki iri hafi cyane ku buryo bitakunda kuyitegurira nk'uko bikwiye.

Umuyobozi wa Green Party, Frank Habineza yanenze icyemezo cyo guhindura itegeko nshinga. Yajyanye ikirego mu rukiko rw’ikirenga mu kwezi kwa Karindwi ariko aza gutsindwa mu kwezi kwa Cumi nyuma y’uko urukiko rwemereje ko guhindura iri tegeko riruta ayandi, binyuze mu nzira z’amategeko.

Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Gusa abategetsi b’u Rwanda barangajwe imbere na perezida Kagame bo bakaba baravuze ko nta tegeko ritahinduka mu gihe bisabwe n’abaturage baritoye.

Itegeko risabira guhindurwa ryari rimaze imyaka 12 ari ryo riyoboye igihugu cyakora rikaba ryari ryaragiye rihindurwamo ingingo nyinshi ku buryo abanyamategeko bavuga ko ryari ryarahindutse ku rugero rugera kuri 50%.