Cristina Fernandez de Kirchner yasezeye

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA

Perezida ucyuye igihe muri Argentine, Cristina Fernandez de Kirchner, yasezeye ku baturage b'igihugu cye mu ijambo yavugiye mu murwa mukuru Buenos Aires.

Avugira imbere y'imbaga y'abamushyigikiye, Cristina Fernandez de Kirchner, yashyigikiye ibyo ubutegetsi bwe bwagezeho ndetse n'ibyo umugabo we yagejeje ku gihugu.

We n'umugabo we - Nestor Kirchner - bayoboye Argentine mu gihe cy'imyaka 12.

Yasabye abanyarijantine kujya mu mihanda bakigaragambya mu gihe ubutegetsi bugiye kumusimbura butabahaye ibyo babwitezeho.

Perezida mushya wa Argentine, Mauricio Macri, ararahira kuri uyu wa kane.

Bwana Macri yijeje abaturage amavugurura yihuse agamije kuminjira ingufu mu bukungu bwa Argentina.