Rwanda: NEC- 'Nta gitutu twashyizweho' cya referandumu

Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Perezida Paul Kagame yatsinze amatora ya 2003 na 2010

Komisiyo itegura amatora mu Rwanda ivuga ko idahangayikishijwe n’igihe gito gisigaye ngo iyobore amatora yo kwemeza cyangwa guhakana ihinduka ry’itegeko nshinga.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ,iyi komisiyo yavuze ko yari yatangiye imyiteguro mbere kubera ko yabonaga aho ibintu byerekeza.

N’ubwo aya matora atari yateganyijwe mu ngengo y’imari, Komisiyo y’Amatora ivuga ko yamaze kwegeranya amafaranga yose akenewe kugira ngo aya matora abe neza. Ku isonga y’ibibazo by’abanyamakuru hari icyo kumenya impamvu aya matora ya kamarampaka asa n’agiye kuba hutihuti mu gihe icyo ateganyirizwa kizaba mu myaka ibiri iri imbere. Hari n’abibajije niba hataba harabayeho igitutu kuri iyi komisiyo kugira ngo yemere gukoresha amatora mu buryo bugoranye. Gusa umukuru w’iyi Komisiyo Bwana Kalisa Mbanda agashimangira ko habayeho kuganira. Yagize ati: “Ntawadukubiranye nta n’uwigeze adushyiraho igitutu ko tugomba byanze bikunze. Habaye [negociation] ibiganiro…Kuko twateguraga andi matora gushyiramo referandumu ntabwo twigeze twumvaga ko biremereye.”

Bwana Mbanda yavuze ko ibyangombwa byose bimaze kwegeranywa kugira ngo amatora agende neza. Ibikunze kugorana ni ingengo y’imari ariko uyu muyobozi akavuga ko miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri (2.200.000.000) zikenewe zimaze kwegeranywa. Cuyakora aya mafaranga ntiyari yarateganyijwe mu ngengo y’imari. Ukuntu yahise abonekeraho byateye amatsiko n’urujijo.

Image caption Frank Habineza, umuyobozi wa Green Party yanenze icyemezo cyo guhindura itegeko nshinga

Umukuru wa Komisiyo yavuze ko urwego ayobora ‘rwatangiye imyiteguro kare’ kuko rwabonaga ko ibintu bishobora gusozwa n’iri tora rya kamarampaka. Mu gihugu cyose hazaba hari ibiro by’amatora bigera ku 2.300 bizafungura hagati ya saa moya za mu gitondo bifunge saa cyenda z’amanywa. Urupapuro rw’itora ngo ruzaba rugaragaza aho uwifuza ihinduka ry’itegeko nshinga atera igikumwe ndetse ruteganye n’ahazifashishwa n’utifuza ko ryahinduka. Ishyaka riharanira kurengera ibidukikije, Green Party rivuga ko ritahawe umwanya uhagije wo gushishikariza Abanyarwanda kudatora iri tegeko.

Ariko Komisiyo y’Amatora ivuga ko bi bitari munshingano zayo.

Nyuma y’aho umugambi wo kuvugurura itegeko nshinga utangiriye kuvugwa hari abanenze uyu mugambi n’ubwo imbere mu gihugu ari mbarwa.

Mu mahanga, ibihugu by’Uburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasabye ko habaho kubahiriza itegeko nshinga ry’igihugu ririho ritemerera umukuru w’igihugu kurenza manda ebyiri z’imyaka 7.

Umuyobozi wa Green Party, Frank Habineza yanenze icyemezo cyo guhindura itegeko nshinga.

Yajyanye ikirego mu rukiko rw’ikirenga mu kwezi kwa Karindwi ariko aza gutsindwa mu kwezi kwa Cumi nyuma y’uko urukiko rwemereje ko guhindura iri tegeko riruta ayandi, binyuze mu nzira z’amategeko.

Ibindi kuri iyi nkuru