Amasasu yahitanye babiri i Tel Aviv

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Igipolisi cya Isiraheli kiravuga ko abantu babiri bishwe barashwe naho abandi barindwi barakomereka i Tel Aviv.

Igipolisi kiravuga ko umugabo witwaje imbunda irasa amasasu y'urufaya yarashe ku bantu bari bateraniye mu kabiri mu mujyi hagati.

Amashusho ya video ya za kamera z'umutekano yerekanye igihe uwo mugabo yatangiraga kurasa hanze y'akabari.

Igipolisi kiravuga ko kitari cyamenya neza icyatumye icyo gitero kiba.

Ubu inzego zishinzwe umutekano zatangiye guhiga bukware uwo mugabo wabashije guhunga akimara gukora iryo bara.

Imihanda iri hafi yaho byabereye yafunzwe mu gihe igipolisi gisaka amazu.