Amerika : Trump yahagaze ku magambo ye

Donald Trump Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Donald Trump

Umunyamerika wiyamamariza kuzaba umukuru w'igihugu, Donald Trump yongeye gushimangira amagambo ye yo kubuza abayisilamu kwinjira muri Amerika nyuma yaho ayo magambo akoreshejwe n'umutwe w'intagondwa za kiyisilamu wo muri Somalia, Al-Shabab mu kwamamaza amatwara yawo.

Bwana Trump yabwiye television ya CBS mu kiganiro bita Face the Nation ko abaturage bashyigikiye ubutwari bwe bwo kugaragaza uko ikibazo giteye mu gihe abandi bo bari bahisemo kwicecekera.

Bwana Trump yavuze ayo magambo nyuma y'igitero cyagabwe muri California n'umugabo hamwe n'umugore we b'abayisilamu.

Ayo magambo yateye ibinegu byinshi birimo n'ibya Hillary Clinton nawe wiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu, wavuze ko mu kuvuga ariya magambo bwana Trump abaye umuntu wa mbere ushakira abarwanashyaka umutwe wa Islamic State.